Better Legal Services Law Firm

Miss Iradukunda Elsa na Notaire bafunzwe bakekwaho gukora ibyaha

Kuwa 09/05/2022 , nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa IRADUKUNDA Elsa wabaye Miss Rwanda muw’2017, akekwaho gukora icyaha cyo kwiyitirira imirimo adashinzwe no kuzimanganya ibimenyetso mu iperereza.

Iri fungwa rye kandi, ryakurikiwe n’itabwa muri yombi rya notaire witwa Uwitonze Nasira nawe, ukekwaho gukora no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo Ishimwe Dieudonné utegura irushanwa rya Miss Rwanda.

RIB ikaba itangaza ko IRADUKUNDA Elsa, amaze kumenya ko ISHIMWE Dieudonné afunze kubera ibyaha akurikiranweho, yatangiye inzira yo kujya agenda abwira abatanze ikirego n’ubuhamya ko bavuguruza imvugo bakoreye mu Bugenzacyaha mu nyungu z’ubutabera, maze bakandika inyandiko zikorewe imbere ya Notaire zikazifashishwa mu rukiko.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rukaba rugikora iperereza kubyo abakekwa bakurikiranweho bityo, ntiharamenyekana niba abo batawe muri yombi bemera ibyaha bakurikiranweho.

Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda, icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, giteganyijwe kandi kigahanishwa ingingo ya 281 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igihano ku rwego rwo hejuru cyateganyijwe ari igifungo cy’amezi 6 n’ihazabu ya 1.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Naho icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, giteganyijwe kandi kigahanishwa ingingo ya 245 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igihano ku rwego rwo hejuru cyateganyijwe ari igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya 1.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda ;

Icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri cyo, giteganyijwe kandi kigahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko ryavuzwe haruguru, aho igihano ku rwego rwo hejuru cyateganyijwe ari igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya 5.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe urwego rw’Ubugenzacyaha ruzaba rusoje iperereza, biteganyijwe ko dosiye z’abaregwa, kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya police I Remera, zishyikirizwa urwego rw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Inkuru ya Better Legal Service Law Firm

One comment

  1. Eliane says:

    hhhhhhhhhhhhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *