' Better Legal Services Law Firm https://www.betterlegalservices.com Just another WordPress site Fri, 13 May 2022 12:06:53 +0000 en-US hourly 1 https://wordpress.org/?v=6.8.2 https://www.betterlegalservices.com/wp-content/uploads/2022/04/cropped-BLSLF-logo-Icon_FullColor_SiteIconOKOK-32x32.jpg Better Legal Services Law Firm https://www.betterlegalservices.com 32 32 https://www.betterlegalservices.com/?p=5607 https://www.betterlegalservices.com/?p=5607#respond Fri, 13 May 2022 11:37:36 +0000 https://www.betterlegalservices.com/?p=5607
Protais Mpiranya washakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga yitabye Imana

Protais Mpiranya, ni umunyarwanda umaze igihe kirekire ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga mpanabyaha kubera gukekwaho kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda muw’1994. Inkuru y’urupfu rwe yagiye ahagaragara mu ijoro ryo kuwa 12 Gicurasi 2022 bitangajwe n’Umushinjacyaha w’umuryango w’abibumbye ushinzwe kugenza ibyaha ku basigaye badakurikiranwe ku ruhare rwabo muri jenocide yabaye mu Rwanda nk’uko bikorwa n’urwego rwashyizweho rushinzwe bene iyo mirimo mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri I Arusha mu gihugu cya Tanzaniya.

Protais MPIRANYA wari ugishakishwa n’ubutabera rero, bikaba byatangajwe bidasubirwaho ko yasoje urugendo rwe ku Isi muw’2006 ndetse ashyingurwa mu gihugu cya Zimbabwe kuko imva ye yabonetse i Harare nk’uko bigaragara mu itangazo ry’abashinjacyaha b’umuryango w’abibumbye. 

Kugira ngo hamenyekane ko ariwe, hifashishijwe isuzuma ry’uturemangingo (ADN) twemeje nta shiti ko Protais MPIRANYA ariwe wapfuye kuwa 5 ukwakira 2006. 

Ukurikije amategeko yo mu Rwanda, urupfu ni imwe mu mpamvu zituma habaho izima ry’ikirego cy’ikurikiranacyaha nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 510 y’itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Inkuru ya Better Legal Service Law Firm

]]>
https://www.betterlegalservices.com/?feed=rss2&p=5607 0
https://www.betterlegalservices.com/?p=5494 https://www.betterlegalservices.com/?p=5494#comments Wed, 11 May 2022 15:39:50 +0000 https://www.betterlegalservices.com/?p=5494

Miss Iradukunda Elsa na Notaire bafunzwe bakekwaho gukora ibyaha

Kuwa 09/05/2022 , nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa IRADUKUNDA Elsa wabaye Miss Rwanda muw’2017, akekwaho gukora icyaha cyo kwiyitirira imirimo adashinzwe no kuzimanganya ibimenyetso mu iperereza.

Iri fungwa rye kandi, ryakurikiwe n’itabwa muri yombi rya notaire witwa Uwitonze Nasira nawe, ukekwaho gukora no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo Ishimwe Dieudonné utegura irushanwa rya Miss Rwanda.

RIB ikaba itangaza ko IRADUKUNDA Elsa, amaze kumenya ko ISHIMWE Dieudonné afunze kubera ibyaha akurikiranweho, yatangiye inzira yo kujya agenda abwira abatanze ikirego n’ubuhamya ko bavuguruza imvugo bakoreye mu Bugenzacyaha mu nyungu z’ubutabera, maze bakandika inyandiko zikorewe imbere ya Notaire zikazifashishwa mu rukiko.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rukaba rugikora iperereza kubyo abakekwa bakurikiranweho bityo, ntiharamenyekana niba abo batawe muri yombi bemera ibyaha bakurikiranweho.

Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda, icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, giteganyijwe kandi kigahanishwa ingingo ya 281 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igihano ku rwego rwo hejuru cyateganyijwe ari igifungo cy’amezi 6 n’ihazabu ya 1.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Naho icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, giteganyijwe kandi kigahanishwa ingingo ya 245 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igihano ku rwego rwo hejuru cyateganyijwe ari igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya 1.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda ;

Icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri cyo, giteganyijwe kandi kigahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko ryavuzwe haruguru, aho igihano ku rwego rwo hejuru cyateganyijwe ari igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya 5.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe urwego rw’Ubugenzacyaha ruzaba rusoje iperereza, biteganyijwe ko dosiye z’abaregwa, kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya police I Remera, zishyikirizwa urwego rw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Inkuru ya Better Legal Service Law Firm

]]>
https://www.betterlegalservices.com/?feed=rss2&p=5494 1